Inama Nkuru y'Ubushinjacyaha

Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha

ITEGEKO N° 013/2018 RYO KU WA 04/04/2018 RIGENA IMITUNGANYIRIZE, UBUBASHA N’IMIKORERE BY’INAMA NKURU Y’UBUSHINJACYAHA

Ingingo ya 3: Abagize Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha

Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha igizwe n’aba bakurikira:

1° Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze;
2° Umushinjacyaha Mukuru;
3° Umushinjacyaha Mukuru wungirije;
4° Umuvunyi Mukuru;
5° Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu;
6° Komiseri Mukuru w’Urwego rw’ u Rwanda  rushinzwe igorora;
7° Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare;
8° Umuyobozi w’urwego rufite ubugenzacyaha mu nshingano zarwo;
9° Abashinjacyaha babiri (2) bo ku Rwego rw’Igihugu batorwa na bagenzi babo bakora ku rwego rumwe;
10° Abashinjacyaha babiri (2) bo ku Rwego Rwisumbuye batorwa na bagenzi babo bakora ku rwego rumwe;
11° Abashinjacyaha babiri (2) bo ku rwego rw’Ibanze batorwa na bagenzi babo bakora ku rwego rumwe;
12° Abafasha b’Ubushinjacyaha Bukuru babiri (2) batorwa na bagenzi babo;
13° Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko;
14° Umuyobozi w’ishami ry’amategeko muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta;
15° Umuyobozi umwe (1) w’ishami ry’amategeko muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga byemewe na Leta utorwa na bagenzi be;
16° Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka.

 

 

 

 

 

Ingingo ya 10: Inzego z’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha

Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha igizwe
n’inzego zikurikira:
1° Inama Rusange;
2° Biro;
3° Komisiyo zihoraho.

Ingingo ya 19: Ububasha bw’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha

Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha ifite ububasha bukurikira:


1° kwiga ku bibazo byerekeye imikorere y’Ubushinjacyaha Bukuru;
2° gutanga inama, ibyibwirije cyangwa ibisabwe, ku bibazo byose byerekeye imikorere y’ubutabera mpanabyaha;
3° gufata ibyemezo ku bijyanye n’umwuga w’Ubushinjacyaha n’imyitwarire y’Abashinjacyaha, Abafasha b’Ubushinjacyaha Bukuru n’abakozi bo mu Bushinjacyaha Bukuru bari mu bubasha bwayo,uretse Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije;
4° gutanga inama kuri kandidatire y’Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha mukuru Wungirije