Ubugenzuzi Bw'ubushinjacyaha
Itegeko Nº014/2018 Ryo ku wa 04/04/2018 rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’Ubushinjacyaha Bukuru n’Ubushinjacyaha Bwa Gisirikare
Ingingo ya 12: Ubugenzuzi bw’Ubushinjacyaha Bukuru, ababugize n’uko bashyirwaho
Ubugenzuzi bw’Ubushinjacyaha Bukuru bugizwe n’Abagenzuzi bafite sitati y’Abashinjacyaha n’abandi bakozi ba ngombwa kugira ngo akazi kagende neza. Abagenzuzi batoranywa mu Bashinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, bagashyirwaho kandi bagakurwaho n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha. Bayoborwa n’Umugenzuzi Mukuru utoranywa n’Umushinjacyaha Mukuru mu Bagenzuzi, akemezwa n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.
Ingingo ya 13: Inshingano z’Ubugenzuzi bw’Ubushinjacyaha Bukuru
Muri rusange, Ubugenzuzi bw’Ubushinjacyaha Bukuru bushinzwe gukurikirana no kugenzura imikorere y’Ubushinjacyaha Bukuru. By’umwihariko, Ubugenzuzi bw’Ubushinjacyaha Bukuru bushinzwe ibi bikurikira:
1° gukora iperereza ku birego byerekeye imikorere y’Abashinjacyaha cyangwa y’abandi bakozi b’Ubushinjacyaha Bukuru;
2° gukurikiranira hafi imikoreshereze y’umutungo n’imari by’inzego z’Ubushinjacyaha Bukuru;
3° gushyikiriza Umushinjacyaha Mukuru raporo ku bibazo byakozweho iperereza cyangwa igenzura;
4° kugira inama Umushinjacyaha Mukuru n'Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha ku bibazo bijyanye n’imiyoborere n’imikorere by’inzego z’Ubushinjacyaha Bukuru;
5° kugenzura imikorere y’amadosiye y’Ubushinjacyaha Bukuru;
6° gutegura umushinga w’amabwiriza agenewe Abashinjacyaha
70 gukora indi mirimo bwahabwa n’Umushinjacyaha Mukuru cyangwa Inama Nkuru y'Ubushinjacyaha. Mu gihe bakora umurimo w’ubugenzuzi,Umugenzuzi Mukuru n’Abagenzuzi b’Ubushinjacyaha Bukuru ntibemerewe gukora imirimo y’ikurikiranacyaha. Icyakora, iyo bavuye ku mirimo y’Ubugenzuzi neza bongera kuba Abashinjacyaha bo ku rwego rw’Igihugu.